Jump to Navigation

July 2011

admin's picture

Leta y’u Rwanda ntiyishimiye irekurwa rya Sylvere Ahorugeze wari ufungiye mu Busuwisi

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngonga aravuga ko irekurwa rya Sylvere Ahorugeze ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ridahwitse, nyuma y’amakuru aturuka mu Busuwisi yabitangaje kuri uyu wa Kane.

Martin Ngoga aganira na The Newtimes yavuze ko icyemezo cyo kurekura Ahorugeze kidasobanutse, bakaba bategereje kumva impamvu ubushinjacyaha bwahisemo kumurekura.

Yagize ati : “Uruhande rwacu ruragaragara. Ntituri ba nyirabayazana bo gutinda k’urwo rubanza kandi uwo mugabo agomba kuburanishwa mu butabera nyabwo. Icyemezo urukiko rwafashe kiravuguruzanya, ibyo kandi nibyo bahora badushinja”.

Yakomeje ati : “Nibo bari ku isonga ryo gutuma igifungo cyaratinze byatumye kiruta uburemere bw’icyaha cya Jenoside, ibyo ni byo dukomeza kurwanya. Ntituzaruhuka abo banyabyaha bakomeza guhungira mu burayi batarafatwa”.
Ahorugeze

Sylvere Ahorugeze w’imyaka 55, ushinjwa urupfu rw’abantu bagera kuri 25 bapfiriye i Gikondo Nyenyeri, yari yaratawe muri yombi muri 2008 muri iki gihugu, nyuma y’impapuro zimuta muri yombi zari zatanzwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Amakuru dukesha VOA avuga ko ubushinjacyaha bwamusabiraga koherezwa kuburanira imbere y’ubutabera bwo mu Rwanda. Ibi ngo byari mu rwego rwo kuba intangarugero mu bihugu by’i Burayi, mu kohereza umwe mu bacyekwaho icyaha cya Jenoside kuburanishirizwa mu Rwanda.

Ariko kuri uyu wa Kane, urukiko rukuru rwasabye ko yarekurwa kuko yari amaze igihe kirekire afunzwe. Umwe mu bacamanza b’uru rukiko yavuze ko uyu mugabo Ahorugeze afite uburenganzira bwo gusubira mu muryango we.

Si ubwa mbere Ahorugeze wari ushinzwe indege za gisivili mu gihe cya Jenoside, yari afungiwe icyaha cya Jenoside, mu gihugu cya Danmark naho yigeze gufungwaho ariko ahita arekurwa nyuma yo kubura ibimenyetso bimuhama mu butabera.

admin's picture

Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge, Perezida Museveni yasesekaye mu Rwanda

Perezida Museveni akigera i Kanombe akiriwe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga, ahagana saa kumi nibwo indege yaje itwaye Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yari isesekaye i Kanombe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga, aho aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Saa kumi n’iminota itanu nibwo Perezida Museveni ari kumwe n’umufasha we Janet Museveni bururutse mu ndege, ubwo bakirwaga n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Museveni, ahagaze iburyo bwa Perezida Kagame, afashe ingofero ye mu kuboko kw’imoso, bombi bubahirije indirimbo z’ibihugu nyuma batambagizwa ndetse berekwa akarasisi k’ingabo z’igihugu kari kagizwe n’abasirikare 96.

Nyuma yo kugenzura akarasisi, Perezida Kagame yeretse Museveni abagize Guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari baje kumwakira ; Museveni nawe yamweretse abashyitsi bazanye nawe, nuko bombi bakirwa n’Itorero ry’Igihugu, aho Kagame yeretse Museveni n’abashyitsi bari kumwe uko bakira abashyitsi mu muco Nyarwanda.

Uretse Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’umufasha we bari baje kwakira Museveni, hari n’abandi bayobozi bakuru bo muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Museveni yerekeje ku gicumbi cy’Intwari i Remera, ahashyinguye intwari zirimo Fred Gisa Rwigema wari inshuti ye magara, aho yashyize indabo ku mva nk’ikimeyetso cyo kunamira izi ntwari.

Perezida Museveni kandi yaboneyeho kujya ku Rwibutso rwa Gisozi aho yunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 259 zazize jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, ku munsi wa Kabiri w’ uruzinduko rwe, Perezida Museveni azakorana umuganda n’ Abanyarwanda, asure n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

Inkuru ya igihe.com

schedule

This is Time Table of Izuba Radio



Main menu 2

by Dr. Radut