Umubano w’igihugu cy’u Rwanda nu w’igihugu cy’u Bugande ngo uhagaze neza, nkuko bitangazwa n'abakuru b’ibi bihugu byombi, ni mugihe havugwaga ko harimo agatosti. Ibi bakaba babitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere ikigali ubwo hasozwaga uruzinduko Perezida wa Uganda yagiriraga mu Rwanda.
Amafi abarirwa hagati y’ibihumbi icyenda (9.000) n’ibihumbi icumi (10.000) yo mu bwoko bwa Tirapiya niyo amaze kwicwa n’impamvu itaramenyekana mu kiyaga cya Rurima cyororerwamo amafi na cooperative Imbaturabukungu yo mu murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba.
Umugore witwa MUKAMUNGU Anonciatha wo mu murenge wa Mpanga mu karere ka KIREHE ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akekwaho icyaha cyo kuba yarashatse kugurisha umwuzukuru we wimyaka 12.
Guteza imbere ikoreshwa ry’amamashini ahinga, ni imwe mu nkingi zo kwongerera umusaruro mu bwinshi ndetse no mu bwiza, izi ni zimwe mu mpamvu nyamukuru minisitiri b’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Agnes Karibata yatangarije abaturage bo mu murenge wa Kazo , akagari ka Umukamba ho mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 3 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhingisha amamashini ahinga mu mirima y’abaturage.
Miliyoni 18 zamadolari y’amerika niyo mafaranga azakoreshwa mubikorwa byo kugeza amazi meza kubaturage batuye mubyaro bo mu Karere ka Ngoma ndetse na Kirehe .
Abaturage bo mu kagari ka Mahango, mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bararira ayo kwarika kubera ko ngo ubuyobozi bw’akarere bwabatunguye bukabarimburira imyaka mu rwego rwo kwagura umujyi wa Kibungo.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments