Jump to Navigation

September 2011

admin's picture

Guhinga imisozi n’ibishanga nibyo bizongera umusaruro

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Agnes Kalibata arasaba abahinzi begereye ibishanga kutibagirwa no guhinga imusozi kuko mu gihe hahinzwe hombi aribwo umusaruro warushaho kwiyongera. Ibi Minisitiri Kalibata yabivuze ubwo yasuraga abahinzi bo mu gishanga cya Kanyonyomba ho mu Karere ka Gatsibo aho yanatangije uburobyi bw’amafi yatewe mu kiyaga gikoreshwa mu kuhira uyu muceri uhingwa muriki gishanga.

admin's picture

Odette Uwingabire niwe watowe kuba Miss INATEK Muri uyu mwaka wa 2011

Kunshuro ya kabiri mu mateka y’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Icyaro (INATEK) rifite ikicaro mu karere ka ngoma muntara yiburasirazuba ,kuruyu wa gatanu tariki ya 02 nzeri 2011, ryatoreye Uwingabire Odette w’imyaka 22 y’amavuko kuba nyampinga wiyi kaminuza akaba yarasimbuye mukazana louise wari waratowe mu mwaka wa 2009.

admin's picture

Akarere ka Ngoma karasaba Minagri ko hakorwa inyigo yo kugirango harebwe buryo ki muri aka Karere Hatangira igikorwa cyo kuhira imusozi bityo hakajya hahingwa ibihe byose

Ubuso bungana na ha 1495 nibwo bwatangirijwe igikorwa cyo guhinga igihingwa kibigori nkigihingwa cyatoranyijwe ndetse hanakoreshwa inyongera musaruro , ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga season A 2012. mu karere ka ngoma Kuruyu wa 3 tariki ya 21.09.2011, ikigikorwa cyatangirijwe kumugaragaro mumurenge wa Jarama cyari cyitabiriwe nabaturage batandukanye batuye muri uwo murenge ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.

admin's picture

Miliyoni zisaga Magana atanu z’ amafaranga y’ urwanda niko gaciro k’ imirimo y’ inyubako y’ ikigo kizafasha umugore kwiteza imbere mu myuga.

Atangiza iyi mirimo ku mugaragaro Ministri Inyumba Aloysia yasabye abarebwa n’ iyubakwa ry’ iki kigo kwihutisha iyi mirimo, kandi asaba n’ abaturage bazahabwa amasomo atandukanye muri iki kigo kwiteza imbere ari nako bateza imbere imiryango yabo.

admin's picture

Umugenzi wese n’uburenganzira bwe kwaka umumotari akanozasuku murwego rwo kumurinda Umwanda ugaragara muri za casque : Gahamanyi venuste

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe kumugaragaro ikoreshwa ryutunozasuku kubagenzi bakoresha amapikipiki, uyu muhango wabereye mu karere ka kayonza kuri uyu wa 2 tariki ya 20 Nzeri 2011, ukaba wariwitabiriwe n’ abahagarariye amakoperitive yose y’abamotari bakorera mu ntara y’iburasirazuba, nyuma y’umujyi wa kigali n’intara yamajyaruguru, Intara y’Iburasirazuba ibaye iya gatatu

admin's picture

Amatora y’abasenateri bazahagararira Amashuri makuru naza Kaminuza za Leta nizigenga mu Rwanda.

Gutora aba Senateri bazahagararira amashuri makuru naza Kaminuza za Leta nizigenga mu Rwanda, bo mu mashuli aherereye mu Karere ka Ngoma ntibyabujije abarimu bagombaga gutora gukomeza imirimo yabo.



Main menu 2

by Dr. Radut.