Ni ibyagaragajwe na Prof. Phyllis MAKAU ushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’igengo y’imali mu nteko nshinga mategeko mu gihugu cya Kenya, mu mahugurwa ari kubera I Nairobi muri Kenya akaba akurikiranwa n’abanyamakuru 14 baturutse mu bihungu bigize umuryango wa afrika y’ibirasiraziba aribyo Kenya, Tanazaniya, Uganda, u Rwanda n’u Burundi.
Mu rwego rwo kwagura ubuhahirane hagati y’igihugu cy’uRwanda na Tanzania, hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’Intara ya Kagera muri Tanzania n’Intara y’Iburasirazuba mu Rwanda ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Bukoba mu ntara ya Kagera kuri uyu wa kabiri.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burishimira intabwe yatewe hasinywa amasezerano y’ubufatanye n’Intara ya Kagera – Tanzania.
Kuri uyu wa mbere mu ntara y’akagera mu gihugu cya Tanzania hijihijwe isabukuru y’imyaka 50 igihugu cya Tanzania kimaze cyibonye ubwigenge. Ibi birori byabereye mu karere ka Bukoba byitabiriwe ni ntumwa z’ibihugu by’abaturanyi n’igihugu cya Tanzania harimo intumwa z’u Rwanda ziyobowe na goverineri w’intara y’Iburasirazuba , intumwa z’Iburundi ndetse na Republika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku nshuro yayo ya mbere Kaminuza y’Umutara Polytechnic yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 383 baharangije muri iyi myaka itatu ikurikiranye.
Comiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda Paul Rwarakabije , hamwe na comiseri mukuru wungirije Mery Gahonzire ndetse na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Ngoma; basuye gereza nkuru ya kibungo kuri uyu wa kane, aho basubije bimwe mu bibazo byabo bagororwa ,ahanini bishingiye k’uburenganzira bwabo.
Ku cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo 2011, Radio Izuba ifatanyije na Studio MCLO Production, bateguye irushanwa ryo gufasha abahanzi bakizamuka muri muzika ariko badafite ubushobozi bwo kwizamura. Ni kuri uwo munsi kandi Radio izuba yahembye abanyamakuru bitwaye neza icyi gihembo kikaba cyaritiriwe Umunyamakuru Amabilisi Sibomana, ndetse hakaba haramuritswe ku mugaragaro urubuga rwa rwa internet rwa Radio Izuba.
Mu nama Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Amajyambere Rusange n’Imibereho myiza y’Abaturage,MUSONI James, yagiranye n’abayobozi bamashyirahamwe acukura amabuye y’agaciro mu Karere Kayonza n’Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba madam UWAMARIYA Odette kuri uyu wa 3 mu cyumba mberabyombi cy'umurenge wa Kabarondo, bamugaragaje ko ikibazo cyabana bakoreshwa gucukura amabuye y’agaciro.
Abaturage bo mu mirenge itatu Murama, Rukira na Mushikiri, ku nkunga ya Banki y'abaturage ubu barabyina urumenesha nyuma yo guhuza imbaraga zabo bakiyubakira umuyoboro w'amazi ufite agaciro ka miliyoni zisaga cimi n'eshatu
Imyumvire ikiri hasi muri bamwe mu bafatanyabikorwa ba JADF, kuba imisanzu idatangwa neza ndetse n’abamwe mu bafatanya bikorwa badakorera badakorera mu mucyo , nizimwe mu mbongamizi JADF ya karere ka kayonza ihura nazo bigatuma kuri ubu itaragera ku ntego yayo yo guteza imbere akarere kose ku iterambere ry’100%.
Mu rwego rwo kumenya imikorere ya Radio Izuba ndetse n’imikorenire n’abaturage, kuri uyu wa 23/11/2011,abanyamakuru bo mu bihugu bya Uganda na Kenya basesekaye ku cyicaro cyayo.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments