Nk’uko babitangarije mu biganiro birimo kubera I Durban muri Afrika y’epfo,abo bagore baravuga ko kubimura mu masambu yabo ari ukubabuza uburenganzira bwo kubaho mu migenzo yabo ya gakondo. Banongeraho ko uretse no kubambura amasambu babagamo ahubwo bakwiye no kubongerera ku bikingi bifitwe n’abakire kuko barambiwe gukomeza gutamikwa.
Ubwo besaga imihigo yibyagezweho mu mezi atandatu ashize abayobozi bimidugudu 50 yo mu karere ka kayonza bahawe icyemezo cyishimwe kuri uyu wa 3 tariki ya 28 ukuboza 2011 kuba barabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo , abataresa imihigo basabwa gushyiramo imbaraga kugirango nabo ubutaha ibi bihembo bizabagereho.
Mu ijoro ryo kuwa 24/12/2011 ubwo habaga igitaramo cyo kwitegura umunsi mukuru wa Noheli, aba kristu Gatolika bari bishimiye uburyo Radio Izuba yabazirikanye mu kumvikanisha Missa ku nyakiramajwi z'aba kristu batabashije kuhagera
Kuva kuwa 12 – 16 /12/2011 mu mujyi wa Bujumbura hateraniye abanyamakuru baturutse mu bihugu bya RDC (MAENDELEO), Burundi (RPA), Rwanda (Radio Izuba), bari mu masomo ku bijyanye n’ikoranabuhanga hakoreshejwe Internet.
Mu gihe u Rwanda rushishikariza impunzi z’abanyarwanda gutahuka, ruzirikana n’imibereho yabo ubwo bazaba binjiye mu buzima busanzwe, ni muri urwo rwego mu karere ka Gatsibo hasojwe amahugurwa y’abahoze ari impunzi bahuguwe ku bijyanye n’imyuga.
Gouverneur w’Intara y’Iburasirazuba Mme UWAMARIYA Odette kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2011 yasuye Radiyo IZUBA , akaba yarikumwe n’abayobozi b’uturere tugize iyi Ntara ndetse n’umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba ,barishimira intambwe Radio y’Abaturage mu baturage rwagati imaze kugeraho mu guteza imbere abaturage binyuze mu Itangazamakuru.
Abagororwa 72 bari bafungiye muri gereza nkuru ya kibungo, barekuwe byagateganyo kuri uyu wa mbere.Ibi bikaba ari mu rwego rwogushyira mu bikorwa itegeko teka ry’abaminisitiri numero 169 agakoni 08.11,ryo kuwa 23.ugushyingo.2011 ,ryemeza ifungurwa ry’agateganyo umugororwa urangije kimwe cya kane cy’igifungo yakatiwe(Liberation conditionnelle mu rurimi rw’igifaransa),mu gihe yitwaye neza muri gereza.
Nyuma y'iminsi mike aba nya Uganda ndetse na Kenya basuye Radio Izuba ubu noneho abanyeshuri bo muri za Kaminuza za Amerika basuye Radio Izuba mu rwego rwo kureba imikorere n’imikoranire hagati y’abaturage bo mu gihugu ndetse no hanze yacyo
Abagize ihuriro ryitwa Indymedia rihuje abanyamakuru bakorana n’abaturage mu buryo bwa hafi bari I Durban muri Afrika y’epfo biyemeje guhuza ibikorwa n’abateraniye I Nairobi muri Kenya. Mugenzi wacu Eric Kayihura uri I Durban mu ntara ya Kwazulu Natal yaduteguriye ikiganiro kirambuye ku bikorwa by’abo banyamakuru, ndetse n’imyifatire y’abaturiye aho ibyo biganiro bibera,abo bakab ari abaturage bitwa ABAZULU.
Kaminuza ya Kwazulu Natal , iherereye mu mujyi wa gatatu mu bunini w’igihugu cya Afrika y’epfo nyuma ya Tshwane cyangwa se Pretoria na Johannesburg,umurwa mukuru. Ni wo mujyi utuwe n’abahindi benshi ku isi ukuyemo abari mu gihugu cy’ubuhindi.Ni umujyi uherereye ku Nyanja n’ubundi yitwa iy’abahindi.Ni kaminuza yubatse mu ishyamba rya kimeza rihora rigwamo imvura,n’utunyamaswa dutambagira ku mabaraza y’ishuri,mbese nk’uwakubaka ishuri muri nyumgwe yo mu Rwanda .
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments