U Rwanda rurishimira ko intego rwari rwihaye muri gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene( EDPRS) mu cyiciro cya 1 yagezweho ku kigereranyo cya 90% . ibi ni ibyatangajwe n’ikigo cy'Igihugu cy’ibarurisha mibare ( statistique) ifatanyije na minisiteri y’imari n’igenemigamigambi ( MINICOFIN) ifite inshingano zo gukurikirana icyerekezo cya vision 2020. Ibi minisitiri w’imari ni genamigambi yabitagarije mu nama yabereye I Kigali kuri uyu wa kabiri yahuje leta y’urwanda n’abafatanyabikorwa ( partners ) bayo muri iyi gahunda.
Amazu abiri y’uwitwa Gakwaya Etienne yarahiye arakongoka. Aya mazu aherereye mu mudugudu wa amahoro , akagari ka karenge ni mu mujyi wa Kibungo, akaba ari mazu yacumbikagamo abantu biganzemo abanyenshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo.
Paruwasi Miyaga ije yiyongera ku zindi 15 zo mu Itorero ry’uguhishurirwa ry’umuryango w’Imana mu Rwanda (Revelation church). Iyi paruwasi yahise ihabwa n’umushumba mushya Pasiteri Bagabo Emmanuel , iri mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.
Abana babakobwa bari hagati y’imyaka 11 – 12 bo mu mashuri abanza ya kibungo A , Remera Primary School ndetse na Gahurire Primary School kuri uyu wa 6 bashikirijwe impamya bumenyi kubijyanye no kubitsa , ubuzima bw’imyororokere , ndetse no kurwanya sida. Ibi bakaba barabifashijwemo n’umushinga 12+ ifasha abana babakobwa kugirango babashe kumenya ubuzima bwabo.
Ku nshuro ya kane mu itorero Anglican church umwepisikopi NTAZINDA Emmanuel niwe watorewe kuyobora paroisse ya kibungo akaba asimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Josias Sendegeya ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru .
Uruganda rw’amavuta azaturuka ku mbuto za soya n’ibihwagari , rugiye kubakwa mukarere ka kayonza. Uru ruganda rukazatwara akayabo ka milioni 5 za madorari yamerika. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane Guverineri w’Intara y’Iburasira zuba aherekejwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, bazindukiye mu murenge wa Mukarange ahazubakwa urwo ruganda, bashiraho ibuye fatizo mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo bwubatsi. Abaturage bo mu murenge wa mukarange bishimiye iri terambere ariko bakaba basaba ubuyobozi kubashumbusha kuko leta yabatwariye ubutaka bwabo ndetse n’imyaka yabo yaranduwe.
Kuri uyu wa 5 tariki ya 24 gashyantare 2012 kubitaro bya Rwinkwavu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara karande ,hagaragaye bamwe mu baturage batanze ubuhamya ko baba barakize indwara ya cancel hamwe n’indwara y’umutima, ariko ngo ni uko bihutiye kugerera kwa muganga kugihe izo ndwara zabo zitarakura, kuri ubu noneho bakomeje amasomo.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments