You are here

April 2012

Umulisa Aimee Josianne yongeye kwegukana umwanya wa mbere

Umulisa

Ni mu marushanwa ategurwa na Radio Izuba yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/4/2012 ku cyicaro cya Radio izuba, ubwo abanyamakuru bose barushanyijwe mu biganiro bakora.

"Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza"

kwibuka jenocide ku nshuro ya 18

Radio Izuba yifatanije n'abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Radio Izuba yifatanije n'imiryango y'abarokotse Jenocide mu 1994

Abanyamakuru ba Radio izuba basuye umwe mu miryango y'abanyamakuru bazize Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, uwo munyamakuru yitwaga Obed, umuryango we ukaba utuye mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali

Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu karere ka Ngoma

Mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma bakoze igikorwa cyo kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994

Urubyiruko ni rukure amaboko mu mifuka

Urubyiruko rurasabwa gukura amaboko mu mifuka rugaharanira icyabateza imbere badateze gusabiriza ngo babone amaramuko. Ibi babisabwe na Bwana Kagenza J. M. Vianney umuhuza bikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa gatandatu ubwo yatangaga ikiganiro kijyanye no kwihangira imirimo , kwishira hamwe no kugana ibigo by’imari mu rwego rwo kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange . byari mu nama y’inteko rusange y’inama y’urubyiruko mu karere ka ngoma yari yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge igize akarere ka Ngoma bagera kuri 80.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame i Gatsibo

President wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mukarere ka Gatsibo, aho yibukije abaturage ko bagomba gukora ku buryo bushoboka bwose mu kubona ibisubizo ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Tugaragaze impinduka kuko turi amaraso mashya

Iyi ni imwe muntego z’umuryango w’urubyiruko rwishyize hamwe mukarere ka ngoma ariwo NEW BLOOD FAMILY” UMURYANGO W’AMARASO MASHYA” tubishyize mukinyarwanda. Uru rubyiruko rugera kuri 20 rugizwe n’abakobwa n’abahungu bakora imirimo inyuranye kandi munzego zinyuranye, bishyize hamwe bagamije kugaragaza imbaraga z’urubyirko rufite icyerekezo kizim mukubaka igihugu.

Barasabwa kubika amafaranga bavana mu biti

George Mupenzi na George Rene

Abagenerwabikorwa b’umushinga ugamije kurengera ibidukikije mu karere ka Ngoma ufashwa n’abaturage bo mu ntara ya Wallonni mu Bubirigi barasabwa kuzigama amafaranga bavana mu bikorwa byo gutera ibiti mu murenge wa Rurenge.

U Rwanda na Tanzania mu gukaza umutekano

Uburyo buzakoreshwa mu kubungabunga umutekano w’ibintu n’abantu hagati y’intara y’iburasirazuba mu Rwanda n’intara y'Akagera mu gihugu cya Tanzania ni uburyo bwo guhanahana amakuru. Ibi byagaragajwe mu igenamigambi ry’ibikorwa ryakozwe kuri uyu wa gatatu n’itsinda ryaturutse mu Ntara y'akagera n’abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba. Izi ngingo zifashwe nyuma y'amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu kwezi kwa 11 umwaka ushize hagati y’ubuyobozi bw’Intara zombi .

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador