You are here

June 2012

Abakozi ba Mineac muri studio za Radio Izuba

Abakozi ba Mineac barasobanura ibijyane na East Africa community kuri uyu wa 05/06/2012 muri Studio za Radio Izuba.

Nyagatare igiye kuba umujyi ntangarugero mu Ntara y’iburasirazuba.

Iyi nama yahuje abayobozi batandukanye bo mu ntara y’ iburasirazuba ndetse n’abafatanyabikorwa babo yabereye ku kicyaro cyintara y’ iburasirazuba i Rwamagana aho bareberaga hamwe ibyagezwaho , kugaragaza imihigo y’ ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013, kwemeza urutonde rw’ imidugudu igize imijyi y’uturere no guhitamo Umujyi mukuru w’intara.

Abagera kuri 86 batawe muri yombi i Ngoma

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 kamena 2012 abantu badafite ibyangombwa bagera kuri 86 bari mu byiciro bitandukanye harimo abakora ubucuruzi ahantu hatemewe n’amategeko,indaya, ibirara, abapagasi n’ abarundi batawe muri yombi mu gikorwa cy’umukwabu wabaye kubufatanye n’inzego z’ishinzwe umutekano muri aka karere.

Komisiyo y'Igihugu y'uburenganzira bwa muntu yasuye uributso rw'i Nyarbuye

Komisiyo y'Igihugu y'uburenganzira bwa muntu yasuye urwibutso rushyinguwemo imibiri y'abazize Genicide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruri i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe

Minicom yashyizeho amategeko mashya agenga ubucuruzi.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Minicom yageneye abacuruzi , abahanzi n’abahagarariye amakoperative ikiganiro ku mategeko mashya agenga ubucuruzi mu rwanda.

Ibitaro by’ Indera biri gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise.

Ibitaro by’ Indera byatangiye gahunda yo gukoresha ikorabuhanga bakoresheje za mudasobwa aho bareba amafishi y’ abarwayi batarinze kujya kuyashaka, kuri Ubu bafite mudasobwa 46 na moteri ibaha amashanyarazi ifite ubushobozi bwa kilovolute 103(KVA), ibi bikorwa bakaba babigezeho k’ubufatanye nu mushinga utera inkunga umujyi wa Kigali ufashwa n’ igihugu cy’ Ububiligi (PAPSDSK), ibi bikorwa byose byatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 61 Frw.

Mu murenge wa Gasange imanza za Gacaca zarashojwe

Mu gusoza icyumweru cyahariwe Gacaca mu murenge wa gasange ho mu karere ka Gatsibo abaturage bashimiwe uruhare bagize banga kwivangura na bagenzi Babo Bahigwaga mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.Ibi bikaba byarafashije inyangamugayo za gacaca zo muri uyu murenge mu kubagabanyirizwa imirimo , kuko imanza zose zijyanye na gacaca zarangiye mu mwaka wa 2007, nyuma basigara bahura bagakosora amwe mu madosiye ajyanye na gacaca .

ARUSHA : Nizeyimana Ildephonse yakatiwe igifungo cya burundu

Urugereko rwa mbere rw'iremezo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 kanama 2012 rwakatiye captain Nizeyimana Ildephonse igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 .

Mu mujyi wa kibungo Resitora n’utubari bitujuje amabwiriza agenga isuku byafunzwe

Muri gahunda yo kwimakaza isuku yaba aho abaturage batuye cyangwa Aho bakorera , mu kagari ka cyasemakamba mu murenge wa kibungo ho mu karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki ya 18 kamena 2012, hafunzwe za resitora n’utubari byagaraje isuku nke.

I Gisaka hagiye kubakwa Hoteli nyaburanga

Aphrodis Nambaje

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karimdwi 2012 nibwo hazatangira kubakwa hotel nyaburanga I gisaka mu karere ka Ngoma, ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma Bwana Aphrodis Nambaje ubwo yasuraga umurenge wa Murama.

PSI yatanze impamyabumenyi i Ngoma

Abana babakobwa bagera kuri 130 bo mu karere ka Ngoma, bashikirijwe impamyabumenyi n’umushinga wa PSI Rwanda , nyuma yo kumara igihe kingana na mezi 6 bahabwa amasomo ku bijyanye no gusuka imisatsi, gutungaya inzara ndetse n'amasomo ajyanye n’ubuzima.

Dioseze ya Kibungo yasoje icyumweru cyahariwe uburezi

Gatolika

Icyumweru cyahariwe uburezi muri cyasorejwe muri Paruwasi ya kirehe mu rwego rwa dioseze ya Kibungo

Mu burasirazuba abagore bamaze gutera intabwe igaragara

Kuba batagitegereza amaramuko kubagabo babo , basanga ari intambwe ishimishije abagore bo mu ntara y’iburasirazuba bateye mu myaka icumi ishize. Ibi abagore bagize comite yinama yabagore mu mirenge n’uturere tugize intara y’iburasirazuba babitangaje mu nama rusange y’inama y’igihugu yabagore ku rwego rw’intara yabaye kuri uyu wa 4 i Rwamagana . Congres yari igamije kumurikira abayobozi ibyo bagezeho ndetse nibyo bateganya gukora mu mwaka 2012 – 2013.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador