Mugihe hari hamaze iminsi hari impaka ku bijyanye n’umushinga wo gukuramo inda, ubu noneho impaka zageze ku iherezo, kuko iryo tegeko ryamaze kwemerwa ndetse rigasinywa na Perezida wa Repubulika Kagame Paul.
Umubare w’abagore bakoresha agakingirizo kabagenewe wagabanutse ho 10000 byabagakoreshaga kuva mu mwaka w’2009.Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).Ubu bushakashatsi bwerekana ko umubare w’abagabo bakoresha agakingirizo wo wiyongereye kuva mu mwaka w’2009. Ibi byatangajwe na Jean luc MUSONI ushinzwe ubushakashatsi muri RBC kuri uyu wa gatatu mu nama yabahuje n’abafite mu nshingano ku rwanya sida mu karere ka ngoma.
Jean Marie Runiga,umuyobozi ushinzwe ibya politique mu mutwe wa M23 aratangaza ko izampuka ry’ibiciro mu bice binyuranye bya congo, bivugwa ko byaba byaratewe n’ifungwa ry’umupaka wa bunagana uhuza repubulika iharanira demokarasi ya congo n’igihugu cya uganda ataribyo
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru rya Gisirikare ryigisha abasirikare bakuru iri shuri rikaba ritangiranye abanyeshuri 45 ryitwa (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2012 mu Karere ka Kirehe hatangijwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri y’abazakora ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda aho basabwe kurangwa n’ikinyabupfura no kubahiriza amabwiriza yose arebana n’ibarura.
Radio Izuba ibaye iya kabiri mu Rwanda mu guhabwa Qorani iri mu kinyarwanda nyuma yo kuyiha Perezida wa Repubulika Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/07/2012 aba Islam bo mu Karere ka Ngoma bashyikirije Radio Izuba impano ya Qorani (Korowani) iri mu rurimi rw'ikinyarwanda
Ihoteli y’ Inyenyeri 3 ndetse n’inzu mbere byombi izakoreshwa n’abaturage ba karere ka Ngoma mu bikorwa bitandukanye , ni bimwe mu dushya twagaragaye mu mihigo y’umwaka wa 2012 – 2013 , yamurikiwe abafatanya bikorwa b’akarere kuri uyu wa gatatu.
Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK), kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, bahawe impamyabumenyi. Ni ku nshuro yaryo ya gatatu ritanga impamyabumenyi, aho kuri uyu wa Kane abanyeshuri 992 aribo bahabwa impamyabumenyi.
Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi bose kuva mu nzego zibanze ko bagomba gukora imirimo ifitiye abo bayobora inyungu kandi irambye.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments