Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka ngoma mu nzego z’ibanze bagomba kwegerwa bakibutswa inshingano zabo ,ibi babisabwe na Hon Nshunguyinka Francois ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi muri aka karere ibi ibiganiro byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 nyakanga 2012 bibera munzu mberabyombi y’akarere ka Ngoma
Ikigega Agaciro Development Fund kigiye kugezwa mu gihugu hose aho buri mu nyarwanda ku bushakebwe asabwa gutanga inkunga ye uko yishoboye. Nk’Uko Minisitiri w’imari n’igenamibambi John Rwangombwa abisobanura, iki kigega ntabwo kizasimbura inkunga z’amahanga zahagaritswe nk’uko bivugwa ahubwo ngo kije kunganira mu kwihutisha gahunda za Leta.
Mme Odette Uwamariya Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba ari kumwe n'Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara yatangiye ikiganiro kirambuye ku mitangire ya service mu nzego z'ibanze muri Studio za Radio izuba
Abanyonzi bo mu karere ka Ngoma barasabwa kwibumbira mu makoperative ahamye kandi atanga umusaruro bityo umwuga wabo ukarushaho kubateza imbere no guteza imbere imiryango yabo.Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi wa karere ka Ngoma Aphrodis NAMBAJE mu gihe hamaze iminsi bivugwa ko abakora uyu mwuga bakorera mu kajagari
Mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda Radio Izuba yegukanye igihembo mu rwego rw'abasora neza kandi batanga service neza mu birori bya Rwanda Revenue Authority byabereye mu karere ka Kayonza
Mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda Radio Izuba yegukanye igihembo mu rwego rw'abasora neza kandi batanga service neza mu birori bya Rwanda Revenue Authority byabereye mu karere ka Kayonza
Miliyoni 74 .446.0000frw niyo yakusanyijwe n’abatuye akarere ka RWAMAGANA ko mu Ntara y'Iburasirazuba kuri uyu wa kabiri ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikigega AGACIRO DEVELOPMENT FUND muri aka karere .Iki gikorwa cyahuriranye n’inteko y’akarere isanzwe ihuza abayobozi bo mu nzege zose kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere .
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2012 Abayislamu bo mu Rwanda warangije ku mugaragaro igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan mu rwego rw’igihugu, mu muhango w’amasengesho wabereye kuri Stade Regional ya Nyamirambo
Gahigi Jean Pierre w’imyaka 35 y’amavuko na Mukanzabarushimana Jeanette w’imyaka 30 batuye mu mudugudu wa rugarama ho mukagari ka Mvumba mu murenge wa Murama ho muri aka karerere, aba bombi akaba ari abavandimwe ubu bari mu maboko ya Police kuri station ya Kibungo aho bakurikiranyweho kwivugana umubyeyi wabo ariwe Mukamunana Fatuma wari ufite imyaka 61 y’amavuko, nkuko bitangazwa n’abaturanyi ngo inva n’imvano yo kwivugana uyu mubyeyi wabo ngo bishingiye kumakimbirane y’amasamabu.
Mu kiganiro kirambuye bakoreye kuri Radio Izuba, hari inama nyinshi bagiriye abana b'abakobwa mu rwego rwo kubagira inama y'uko bakwiye kwitwara kugira ngo bazabe ba Nyampinga babereye u Rwanda.
Mu kagali ka Bukora, umurenge wa Nyamugali uherereye mu karere ka Kirehe habereye umuhango wo gutanga inka 60 ku batishoboye birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2007.
Guhera I saa moya za mu gitondo mu kagari ka Kageyo umurenge wa Mwiri akarere ka Kayonza, abakozi b’ ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), aba Parike y’Akagera, hamwe n’ingabo na polisi bazindutse bahinda inyamaswa zari zaravuye mu mbago za pariki y’Akagera zijya mu baturage, ziganjemo izirisha nk’indonyi, impala ,imparage, isirabo, isasu, isatura n’imbogo.
Safari Saidi wahoze akorera Kagowa rwiyemezamirimo utanga ba nyakabyizi muri EWASA ari mu maboko ya police kuri station ya ngoma akurikiranyweho gucukura itnsinga z’umuriro w’ amashanyarazi zinyura mu butaka mu duce tumwe na tumwe mu karere ka Ngoma.
Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mashuri makuru yo mu bihugu by’amahanga basuye ibice bimwe na bimwe by’u Rwanda, birimo amajyaruguru,amajyepfo n’uburasirazuba.
President wa republika y’u Rwanda Paul Kagame asanga itangazamkuru ry’u Rwanda rifite uruhare runini mu guteza imbere igihugu, nubwo amahanga adahemwa kurivugaho nabi.
Abarundi 20 bafungiye kuri station ya police mu murenge wa Kirehe ho mukarere ka Kirehe Aho bakurikiranyweho kwinjira mugihugu kuburyo butemewe namategeko, aba barundi bakab bavuga ko baba baje mu Rwanda gushaka imirimo kugirango babone icyatunga imiryango yabo.
Mu nteko y’abikorera kugiti cyabo k’urwego rw’Intara y’Iburasirazuba,hatazwe amafaranga asaga million 51 mugushyigikira ikigega ’’Agaciro development fund .
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments