Kuri uyu wa gatatu mu Karere ka Bugesera, mu gikorwa cy'Imihigo y'aka karere hakusanijwe amafaranga arenga Miliyoni magana atatu y'amafaranga y'u Rwanda mu gikorwa cyo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund.
Abarimu bo mu Rwanda bahawe uburenganzira bwo kuzajya batanga umusanzu mu kigega Agaciro igihe bashakiye, nyuma y’aho bagaragarije ko bayakwa ku gahato, kandi ibi bikaba binyuranye n’amabwiriza agenga iby’itanga ry’inkunga muri iki kigega.
Tariki ya 22 Nzeri 2012 Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Lycee ya Zaza riherereye mu ka Karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba, ryizihije Yubile y’imyaka 50 ritangiye gukora.
Kurwanya icyorezo cya sida, malaria, gukangurira abaturage kuboneza urubyaro no kurwanya indwara zimpiswi ibi byose ibyo umuryango Society for Family Health ushize imbere ufasha abaturage batandukanye bo mu Ntara y'i Burasirazuba, uyu muryango ukaba watangije ibikorwa byawo kumugaragaro kuri uyu wa 1, umuhango wabereye ku nzu yurubyiruko yo mu karere ka Ngoma .
Gukorana n’abayoyobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza ibibazo by’amakimbirane biri mubaturage, ibi ni bimwe mubyo komosiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge itangaza ko bizafasha mu kunga abanyarwanda barushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge no kubana mu mahoro, ibi bikaba byatangajwe na Mme Uwimana Saverina akaba ari Vice Presidente wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ubwo bari mu biganiro by'iminsi 2 byatangiye kuri uyu wa kabiri bihuje abayobozi b'inzego zibanze bo hirya no hino mu karere ka Ngoma.
Guteza imbere abanyamuryango babo , imivugururire yitangwa rya service , kwita ku mikoro yaburi wese no guteza imbere abahinzi n’aborozi ni bimwe mu byo Copedu izaniye abanyamuryango bayo bo mu Ntara yiburasirazuba , ibi nibyatangajwe na bwana nduwayezu leon vice perezida winama yubuyozi ya copedu ubwo kuri uyu wa 3 iyi Coperative ishinzwe kubitsa no kuguriza yafunguraga kumugaragaro ishami ryayo mu karere ka Rwamagana.
Ibikorwa by’ubucukuzi bwa mabuye yagaciro byakorerwaga mu kagali ka BUGAMBIRA mu murenge wa RURAMIRA ho mu karere ka kayonza bwahagaritse, nyuma yaho umwana IRYIVUZE Emmanuel w’imyaka itanu aguye mu kirombe agahita yitaba IMANA. Umuyobozi wa karere ka kayonza MUGABO John akaba asaba amasociete gukora ubucukuzi bw’umwuga bakareka gucukura mu kajagari.
Aba bana bo mu Itetero bagira umwanya buri gihe ku cyumweru kuva saa saba kugera saa munani, uwo mwanya barasuhuza, bakiga mudasobwa (Computer) amwe mu ma software abanyamakuru bakoresha, bakanahigira n'ubundi mumenyi butandukanye cyane cyane ibijyanye n'itangazamakuru na Technology.Hano bagaragara muri studio za Radio Izuba nk'uko bisanzwe buri gihe ku cyumweru kuva saa saba kugera saa muna
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments