Abadamu baba Islam bo mu karere ka Ngoma hamwe na bagenzi babo bo mu karere ka Kamonyi ho mu ntara y’Amajyepfo, kuri iki cyumweru hafunguwe umubano hagati y’utu turere twombi,mu buryo bw’ubufatanye mu kubaka ejo hazaza h’umuryango nyarwanda.
Muntara y’Iburasirazuba haravugwa amakuru y'imikino y’umupira w’amaguru yateguwe na Radio Izuba ifite ikicaro mu karere ka Ngoma ikaba ari Radio ivugira ku murongo w'100 FM Streo
Nyuma y’imyaka ine batagira amazi meza,abaturage bo mu Kagari ka Ryamanyoni,mu Murenge wa Murundi ho mu Karere ka Kayonza ubu barishimira ko bayagejejwe ho. Muri iyo myaka ine abaturage bakaba bavuga ko icyo bari barabonye ari utuzu tw’amazi gusa,kuri ubu barashimira ubuyobozi bw’Akarere kuba bwarabatekereje ho.
Umugabo witwa Mutabazi Celestin wo mu murenge wa Kazo ushijwa kuba yarihekuye ubwo yicaga abana be, na mugenzi we Kayitesi Sylivie bafatanyije icyaha basabiwe n'ubushijyacyaha ko yaba afunzwe byagateganyo iminsi mirongo itatu mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo inzego zubutabera zimenye neza koko nimba ariwe wihekuye.
Ku nshuro ya 13 umuryango w’abanyarwanda b’inshuti z’aba Tanzania RWATAFA bibutse uwari Peresident w’Igihugu cya Tanzania Nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere aho bavuze ngo yafashije impunzi z’abanyarwanda igihe zari zarahungiye mu Gihugu cya Tanzania 1959.
Kuri uyu wambere Umunyamakuru w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kuyobora ikigo cyo muri Amerika gitera inkunga amaradio, Bill Siemering, yasuye Radio izuba murugendo rwari rugamije kuganira n’ubuyobozi bw’iyi Radio uburyo bakorana n’abaturage nka Radio y’abaturage mubaturage rwagati koko.
Mu mwaka wa 2013 mu Rwanda igihingwa cya Makadamiya kigiye kujya kibyazwamo chocolat,biscuit,amavuta yo kwisiga ndetse na Ice cream, ibi bikazafasha abahinzi biki gihingwa mu kwiteza imbere.
Umugabo uri mukigero cy’imyaka 35 witwa safari Jean Baptiste ari mu maboko ya Police station ya Kabarondo ho mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza , akurikiranyweho gutema urutoki rw’umuvandimwe we witwa Hakizimana Jean Pierre rwari ruri kuri hegitari 3, ndetse ni zindi nsina za bamwe mu baturanyi babo.
Umunyamakuru w’icyamamare muri leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko agiye gusura Radio Izuba bitarenze mu cyumweru gitaha kugira ngo yirebere uburyo iyo Radio ikorana n’abaturage.
Akarere ka Kayonza karateganya kuza mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo.Ibi ni ibyavugiwe mu mwiherere w’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babo yabereye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa kane.
Abaturage batuye umurenge wa Kazo barasabwa gukaza amarondo mu rwego rwo kwicungira umutekano ibi babisabwe kuri uyu wa gatandatu ubwo inzego z’ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma ndetse nizabashinzwe umutekano muri aka karere ubwo bari mu nama n’abo baturage kubera ibibazo by’umutekano mucye ugaragara mu kagari ka Gahurire.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union.
Recent comments