ADECCO yagiranye ubusabane n'ababakozi ba Radio izuba

Mu biganiro byabereye ku kicaro cya RADIO IZUBA,nkuko byagaragajwe na President w’ADECCO Bwana MUNYANDINDA Emmanuel, mu izina ry’abo bafatanije kuyobora yashimye ibyagenzweho muri Radio Izuba mu gihe cy’imyaka igera mu munani imaze itangiye,uko yafashije abakozi bayo kwiteza imbere muburyo butandukanye, haba mubukungu, imibereho no kwagura ubumenyi kubera amahugurwa atandukanye bagiye bahabwa hirya no hino mugihugu no hanze yacyo.
Hanashimwe byumwihariko kuba RADIO IZUBA iha ijambo abaturage,ikaba inafite gahunda yo kwigisha abana ibyikoranabuhanga,ritanisoba abanyamakuru ubwabo. Iyi RADIO yabaturage muri bo rwagati ikaba ari nayo RADIO ya mbere yabaturage yigenga mu RWANDA,Abanyamakuru bayo bagaragaje bimwe mubyo babona byashyirwamo imbaraga kugirango akazi kabo kaburi munsi karusheho kugenda neza, aha hakaba havuzwe ku gitekerezo kiriho cyo kuba hagurwa imodoka yafasha abanyamakuru kurushaho kugera ku isoko yinkuru,hanashimangirwa gahunda RADIO IZUBA ifite yo gukora hagenderwa ku buryo bwumwuga witangazamakuru.
Ubuyobozi bw’ADECCO bwijeje abanyamakuru imikoranire yahafi no kugerageza gukorana inama kenshi ,kugirango bungurane ibitekerezo kucyakorwa hagamijwe iterambere rya Radio n’abakozi bayo. Mu mezi atarenga 2 iyi commite nshya ya ADECO imaze itowe ni ku ncuro ya kabiri ihuye nabakozi ba RADIO IZUBA ikaba yanabijeje ko ibiganiro nkibi bizahoraho mu rwego rwo kugira ngo baba abanyamakuru bakora akazi umunsi ku munsi ka RADIO,baba abayobozi bayo ndetse n'ubuyobozi bwa ADECO bahore bungurana ibitekerezo hagamijwe ko uwari intumbero yiyi RADIO ishingwa ari we muturage amakuru amugereho kandi abigizemo uruhare hanagamijwe ko ahabwa ijambo binyuze muri uyu muyoboro wa RADIO ahagaragarizwa ibitekerezo byuyobora n'uyoborwa mu kwimakaza imiyoborere myiza.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Add new comment