I Ngoma Ubujura bwafashe indi ntera

Mugihe ubujura bwo mungo bukomeje kwiyongera hirya no hino mu turere abaturage baremeza ko habaye kudohoka mu gukora amarondo,ariko bakaba banatangaza ko hamwe n'ubuyobozi bw’imidugudu bahagurikiye gukaza amarondo kugirango bahangane n'ubwo bujura bukabije.
Rdio Izuba yifuje kumenya imiterere y'icyo kibazo,aho yaganiriye n'abaturage bo mu midugudu itandukanye yo mu akagari ka karenge ndetse na Cyasemakamba. Abaturage benshi baritotombera ubwo bujura aho bavuga ko abo bajura baza kwiba nijoro baryamye, bakaba bakunda gutwara ibikoresho byo mungo,amatungo magufi, matera ndetse ni bindi
Abo baturage basanga ahanini ubujura buterwa n'uko amarondo yadohotse kandi usanga hari n’abantu baboneka nijoro ariko ugasanga batazwi neza ,n’ubuyobozi bwumudugudu ni nayo mpanvu hafashwe ingamba zo gukaza amarondo mu nama yumutekano bagiranye n'ubuyozi bw'imidugudu kuri uyu wagatandatu.Ubuyobozi bwakagari ka karenge bwo burashishikariza abaturage kwicungira umutekano bakaza amarondo kandi bakagira umucyo wo kumenyekanisha abashyitsi baraye mu ikayi y’abinjira n’abasohoka. Murwego rwo kurwanya ubwo bujura abadashoboye gukora amarondo barasabwa gutanga insimbura mubyizi kugirango hahembwe abakoze kuri uwo munsi aha higanjemo abakozi nabandi bantu batabishoboye.
Edith Nibakwe / Izuba Radio
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Add new comment