Isabukuru y'imyaka 25 ya FPR Inkotanyi imaze ishinzwe muri Ngoma

Abanyamuryango ba FPR inkotanyi bo mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma barasabwa kurushaho gukora mu rwego rwo guteza imbere igihugu ndetse n'abaturarwanda bose muri rusange , ibi babisabwe na Mme Mukankuranga Beatrice Vice Chair Man w'umuryango wa FPR inkotanyi mu murenge wa Kibungo ubwo kuri iki cyumweru yari yifatanije n'abaturage bo mukagari ka Cyasemakamba mu kwizihiza isabukuru yimyaka 25 uyu muryango FPR inkotanyi umaze ushinzwe.
Abanyamuryango ba FPR inkotanyi bo mukagari ka Cyasemakaba ho mu murenge wa Kibungo ubwo kuri iki cyumweru bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 umuryango FPR inkotanyi umaze ushinzwe bamwe mubanyamuryago ba FPR inkotanyi baganiriye na Radio Izuba baratangaza ko hari byinshi bishimira umurynago FPR Inkotanyi wabagejejeho ugereranije n'uko bari babayeho mbere.
Ruzindana Augustin Chair Man w'umuryango FPR inkotanyi mu kagari ka Cyasemamba avuga ko imyaka 25 ishize umuryango ushinzwe hari byinshi byagezweho kandi bifitiye akamaro abaturage bose. Umunyamabanga nshingwabikorwa wakagari ka Cyasemakamba Lucien Kamanzi atangaza kugirango ibyagezweho mu myaka 25 ishize barushaho gukora kugirango ibyagezweho byiyongere nta kwirara.
Beatrice Mukankuranga Vice Chair man w'umuryango FPR inkotanyi mu murenge wa Kibungo nawe wari witabiriye ibi birori byo kwizihiza isabuku y'imyaka 25 umuryango FPR umaze ushinzwe yaboneyeho gusaba abanyamuryango gushyira imbaraga bitabira ibindi birori byo kwizihiza isabuku yimyaka 25 FPR inkotanyi imaze ishinzwe ku rwego rw'akarere ka Ngoma ukaza tariki ya 02/12/012 kuri stade ya Cyasemakamba.
Besabesa Etienne / Radio Izuba.
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Add new comment