Jump to Navigation

Kugira umurimo ukora niyo ntambwe ya mbere ku rubyiruko

admin's picture
Ngoma

Bamwe  mu rubyiruko rukora  imyuga  itandukanye  irimo   ubukanishi,kudoda  no  kubaza, batangarije  Radio  Izuba    icyo  iyi myuga  ibafasha  mu buzima  bwabo  bwa  burimunsi aho  bagaragaza  ko  bibaha  icyizere  cy’ubuzima  bw’ejo  hazaza. Uru  rubyiruko  kandi  rukaba  rutangaza ko   na  bagenzi  babo  batagira  icyo  bakora  bakwiye   kwigirira  icyizere     bashaka  icyabateza  imbere   mu kwihangira  imirimo  birinda   ingesombi  zirimo  uburaya  ,ubujura, gukoresha ibiyobya  bwenge   ndetse  nizindi  ngeso  mbi  zababuza  amahirwe  yabo. Uru  rubyiruko  rukaba  rusaba  kandi  bagenzi  barwo  kutagira  umurimo   basuzugura   uko  waba  uri  kose.

Umuyobozi  uhagarariye  urubyiruko  mu  karere  ka  Ngoma    bwana   Rutagengwa  Bosco   akaba  yatangarije  Radio  Izuba  ko  hategurwa  amahugurwa    kurubyiruko  mu kwigishwa  uko  bakwihangira  umushinga  uzabateza  imbere,uyu muyobozi  kandi  akaba  asaba  uru rubyiruko    kwirinda  ibyababuza  amahirwe  bagakora   ibibahesha  agaciro.

 

Habanabakize Jean Chrisostome / Radio Izuba

 

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.


Main menu 2

Article | by Dr. Radut