Jump to Navigation

Muyumbu: Agahimbazamusyi kubakora amatelasi ntigahagije

terrasse

Ubwo  twageraga mu isambu irimo gukorwamo amatelasi yindinganire mu karere ka Rwamagana  mu murenge wa Muyumbu akagari ka Murehe . Abakozi twasanze   muri iyi mirima  bashishikariye gukora, batubwiye ko ayo masambu bari gukora harimo nayabo yahozemo intoki n’ibindi bihingwa bitandukanye.

Nyirahabimana Odette  ni umwe mu bakozi twaganiriye badutangarije ko ubuzima butaboroheye kuko insimburamubyizi bahabwa ikiri hasi bakaba basaba ko bayongera kugira ngo ubuzima bubashe kugenda neza yagize ati: “ amafaranga ibihumbi bibiri duhebwa ntago ahagije kuko nk’umuntu wari umenyereye gutungwa nibyo guhinga nago ibihumbi bibiri byahaza umuryago bishobotse bazamura iyi nsimburamubyizi kugirango ubuzima bubashe kugenda neza” Ndagijimana Innocent  nawe ni umuturage twasanze aho  nubwo ashima iyi gahunda yabashyiriweho , arasaba ubuyobozi ko bwababa hafi kugira ngo ayo masambu yabo asabyazwe umusaruro nkuko bikwiye  yagize ati:” ubuyobozi ibyo badukoreye ni byiza ariko ndasaba ko ubuyobozi bukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa byiyi gahunda , bakamenya ko iyi mirima  itagomba kurazwa ikabyazwa umusaruro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu bwana Mushindaji Fred  ubwo yaganiraga na radio izuba yadutangarije ko iyo gahunda yashyiriweho abaturage kugira ngo hongerwe umusaruro , ikindi kandi ngo ni mu rwego byo kwirida Ibiza birimo kugaragara muri ino minsi bafata ubutaka banarwanya isuri itwara ubutaka bahingaho umusaruro nuboneke.ubuyobozi bwasabye  abaturage kutantangira  kandi abatekinicien basabye kutagira umuturage bahohotera icyi gikorwa cyo gukora amatelasi yindinganire kizakorerwa ku buso  bwa ha 350 . ni muri gahunda yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka muri gahunda yo guhinga igihingwa kimwe cy'ibigori.

 

Hakizayezu David  /  Izuba Radio

 

 

 

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.


Main menu 2

by Dr. Radut.