Error message

Notice: Undefined property: stdClass::$comment_count in comment_node_page_additions() (line 728 of /home/izubard/public_html/modules/comment/comment.module).

Umurenge wa Mukarange wibarutse abatayeri 8

Abakobwa bari hati y’imyaka 16 na 20 batagize amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, bahawe impamyabushobozi mu byo kudoda, banahabwa imashini idoda buri wese.

Bari bamaze amezi 6 babyiga babifashijwemo n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE). IRADUKUNDA Denise ni umwe mu baharangirije aratangaza ko imashini abonye agiye kuyibyaza umusaruro bityo we numuryango we bakabaho neza.

Uwari uhagarariye AEE muri iki gikorwa BAYINGANA Samuel yavuze ko AEE ifite intego yo  gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, naho uwari uharariye umurenge wa Mukarange akaba ashinzwe n’irangamimerere RUZAGIRIZA Samson arasaba uru rubyiruko kudapfusha ubusa aya mahirwe bahawe bakavanamo umusaruro kandi vuba.

Si imashini zidoda gusa AEE ihaye urubyiruko rwa Kayonza kuko baherutse no gutanga amatungo magufi ku rubyiruko rwa Kabarondo na Nyamirama.

Aloys Gonzague Ntwali / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador