AGAKINGIRIZO K’ABAGORE MU RWANDA NTIKITABIRWA.

Iyi mibare igaragaza ko aka gakingizo k’abagore kuva mu 2009 abagakoreshaga bari ibihumbi mirongo itandatu n’icyenda (69 000), mu 2011 bakaba baraGABANUTSE BAGERA ku bihumbi mirongo itanu (50 000), mu gihe akabagabo ko byiyongereye biva kuri miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi ijana(15 100 000) mu 2009 bagera kuri miliyoni makumyabiri n’eshatu(23 000 000) mu mwaka w’2012. Jean Luc MUSONI ashinzwe ubushakashatsi muri RBC aratangaza ko impamvu ituma udukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane ahanini biterwa n’uko nk’abacuruzi bo badakunda kuturangura ikindi kandi abantu bakaba badufite ho imyumvire itariyo dore ko bavuga ko kagoye kugakoresha.
Muri ubu bushakashatsi hanagaragajwe kandi ko udukingirizo hari aho bageze basanga ari duke tudahagije cg ntatwo ahandi ari twinshi twararengeje igihe, twaranatoye uruhumbu kubera ko tubitse nabi.Jean Luc MUSONI aratangaza ko, mu rwego rwo gukemura ibi bihaye gahunda yo koroshya uko agakingirizo kaba aka abagore cg akabagabo karushaho kugera ku muturage. gutanga udukingirizo bikazajya bikorwa kimwe mu Rwanda hose dututurutse kurwego rwa RBC tukamanuka tukagera ku mafarumasi y’uturere nabo bakatugeza ku bigo nderabuzima , imiryango itegamiye kuri Leta , koperative,utubari cg ama association, bandikiye CDLS (komisiyo y’akarere yo kurwanya icyorezo cya SIDA) bakagaragaza utwo bakeneye kandi bagiye gutanga ubundi bakaduhabwa na pharmacie y’akarere ishingiye kubasabye tukabageraho bitarenze ukwezi kumwe, ibi bikaba bitandukanye n’uko byakorwaga kuberako ubundi pharmacie z’uturere zaduhaga ibigo nderabuzima gusa bikadutanga hanifashishijwe abajyanama b’ubuzima. Abitabiriye inama baratangaza ko utu dukingirizo bagiye kwitabira gahunda yo kutugeza kubanyaRwanda kugirango tubafashe.Twababwira ko ubu bushakashatsi bwakozwe na RBC kw’ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’agakingirizo gafatwa nka bumwe mu buryo bukoreshwa mu kurwanya indwara zandurira ,mu mibonano mpuzabitsina zirimo icyorezo cya SIDA ndetse kakaba kanagakoreshwa mu kuboneza urubyaro, bwakorewe mu turere twa RUSIZI, RUBAVU,NGORORERO ,GATSIBO,GICUMBI NA GASABO.
Martin Mwiseneza / Radio Izuba
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Comments
agakingirizo
ntibabeshya nibyo kararuhanije peeeeeee, ni ibibazo
Add new comment