Indwara z'umutima na cancel ntizikiri ikibazo
Kubitaro bya Rwinkwavu bihereye mu karere ka kayonza kuri uyu wa 5 hijihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zidakira ariko kandi zitandura, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe turashoboye kandi twabishobora”.Uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zidakira wari witabiriwe n’abayobozi ,abaturage ndetse n’abaganga batandukanye aho barebeye hamwe ingamba zafatwa kugirango n’ababana nizi ndwara bahabwe Ubuvuzi bwibanze bityo nabo bagire ikizere cy’ubuzima bwejo hazaza dore yuko iyo abashinzwe Ubuzima bakwitayeho bihagije hari n'ubwo izi ndwara zikira cyangwa zikoroha.
Ngabire Penelope ni umwana uri mu kigereranyo cy’imyaka 18 yarwaye indwara ya cancel iramuzengereza mu gihe yarafite imyaka 14 ariko yagiye kwamuganga mugihe iyi ndwara yari itaramukwirakwira mu mubiri hose none ubu yarakize kandi yakomeje amashuri ye, ubu yiga mu mwaka wagatanu w’amashuri abanza mu murenge wa Kabarondo ,atararwara iyi ndwara yapimaga ibiro 46 ariko mugihe yaramaze ku rwara indwara ya cancel yageze aho apima ibiro 20 aratangaza ko ubu afite ikizere cy’ejo hazaza Kuko yakize indwara ya cancel.
Erneste simpunga n’umusore ukomoka mu Karere ka Bugesera ari mukigereranyo cy’imyaka hagati ya 22-23 yarwaye indwara y’umutima mugihe yigaga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye , ariko yaje kwivuza agira amahirwe ahura nikipe yabaganga kabuhariwe mu kubaga umutima bitwa Team Heart bo muri leta zunze ubumwe zamerika kuko buri kwezi kwa gashyantare buri mwaka baza mu Rwanda Gufasha ababana niyo ndwara ,nyuma yo kubona ko uburwayi bwe bukomeye cyane bahise bamujyana muri Amerika ndetse n’umutima we barawubaga ariko ubu yarakize kandi yakomeje amasomo none, yarangije amashuri yisumbuye kandi aragira abandi inama ababana nizi ndwara kwigirira icyizere kuko byose bishoboka mubuzima.
Dr Ngoga gedeon ushinzwe kurwanya indwara zidakira mu mushinga w’inshuti mu buzima ukorera mu bitaro bya Rwinkwavu ,Kirehe na Butaro yatangarije Radio Izuba ko izi ndwara zidakira zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima, cancel, diabette, asma, igicuri nizindi zitandukanye avuga ko mugihe umuturage ubana nazo yitaweho bihagije harigihe zikira cyangwa zikoroha ubuzima bugakomeza. Kugeza magingo aya ku mugabane w’Afurika 1 /3 cy’abaturage bapfa baba bahitanywe nizi Ndwara karande akaba akomeza asaba buri mutu wese ufite umurwayi wizi ndwara Ko yafata iya mbere akamujyana kwa muganga kugirango akurikiranywe n’inzego z’ubuvuzi bityo ubuzima bwe bukomeze nkabandi bose.
BESABESA Etienne /Radio Izuba
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Comments
ndatangaye kabisa
eeehh hey hey Radio izuba wee ese koko abo bantu bakize indwara ya cancel ,gusa nimba arukuri mwaturangira natwe tukagezayo umuvandimwe wacu wazahajwe niyo ndwara..
Add new comment