U Rwanda na Tanzania mu gukaza umutekano
Igenamigambi ry’ibikorwa ryakozwe n’itsinda rya turutse mu ntara yakagera muri Tanzania barangajwe imbere na seif Hussein umuyobozi ushinzwe ibyumubano w’ibihugu byombi ndetse n’abayobozi b’intara y’iburasirazuba bayobowe na protais murayire, byibanze cyane ku bikorwa bigamije kubunga bunga umutekano wo ku mipaka, umubano mwiza n’ubuhahirane bunoze, kurwanya magendo n’icuruzwa ry’ibiyobyabwege, ndetse no kwimakaza imico y’ibihugu byombi hakorwa ibitaramo na siporo.
Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Murayire Protais,avuga ko hakenewe n’ubufatanye bw’abaturage, mu bikorwa byo guhanahana amakuru, ku byateza umutekano muke. Bwana seif husein, umuyobozi mu Ntara y'akagera muri Tanzania ushinzwe gushyira mu bikorwa aya masezerano agira ati" Nibyo koko ninshingano zabayobozi kureba no gushyiraho ingamba zigamije kuteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu byombi bikaba ariyo mpamvu ibikorwa nk'ibi bikorwa kugirango ibi bihugu byombi bigere ku ntego umuryango w’ibihugu by’iburasira zuba bwihaye bugerweho harimo ubuhahirane umutekano cyane cyane mu turere twa Ngara – Kirehe na Karagwe ndetse no mutundi turere.Turashaka kuzamura izi ntara zombi mu bijyanye n’umubano ku bwinyungu zabaturage bacu.
Aba bayobazi baturutse mu ntara y’akagera bagera kuri 5 banasuye urwibutso rwa nyarubuye rushyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 51 bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994
Gacinya Regina / Radio Izuba
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Comments
ok
bakomeze kabisa umutekano ku mipaka ubungabungwe neza naho ubundi ahantu nka hariya hegereye umupaka biba bidasannzwe;urujya nuruza rw'ibiyobyabwenge;...
Add new comment