Ibibazo by’imitungo nibyo byiganje mu butabera bw’u Rwanda

Minisitiri b’ubutabera Tharcisse Karugarama uvuga ko impamvu imibare y’ibi bibazo yiyongera cyane, ari uko hakiri ikibazo cy’ubuharike cyane mu baturage. Murwego rwo gugabanya no gukemura ibibazo bishingiye ku mitungo ngo batangije gahunda yo kwegereza abaturage ubutabera muri gahunda bise ( MAJ ) ikaba ari ikigo gishinzwe gutanga service z’Ubujyanama mu by'Ubutabera ku bantu batishoboye kandi ngo bigatangirwa ubuntu.
Minisitiri Karugarama akaba avuga ko kugirango ibibazo byicyemuke burundu, abaturage basabwa kwigiria icyizere kandi ibibazo bigacyemukira ku nzego zo hasi bahereye ku nteko yabaturage ndetse n’abunzi. Abaturage bakaba basabwa kugirira icyizere leta kuko ahanini ubuyobozi ari nabo babishiriraho kandi bakanagira inyota yo kumenya amategeko abagenga.
GACINYA M. Regina / Radio IZUBA
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Comments
mbega weee!!
ariko ibi bibazo bizarangira ryari??,tube bamwe kuko turi bene mugabo umwe,ni mu mbabarire twishire hamwe tugerageze twikemurire ibibazo.
Add new comment