Add new comment
Muyumbu: Agahimbazamusyi kubakora amatelasi ntigahagije

Ubwo twageraga mu isambu irimo gukorwamo amatelasi yindinganire mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu akagari ka Murehe . Abakozi twasanze muri iyi mirima bashishikariye gukora, batubwiye ko ayo masambu bari gukora harimo nayabo yahozemo intoki n’ibindi bihingwa bitandukanye.
Nyirahabimana Odette ni umwe mu bakozi twaganiriye badutangarije ko ubuzima butaboroheye kuko insimburamubyizi bahabwa ikiri hasi bakaba basaba ko bayongera kugira ngo ubuzima bubashe kugenda neza yagize ati: “ amafaranga ibihumbi bibiri duhebwa ntago ahagije kuko nk’umuntu wari umenyereye gutungwa nibyo guhinga nago ibihumbi bibiri byahaza umuryago bishobotse bazamura iyi nsimburamubyizi kugirango ubuzima bubashe kugenda neza” Ndagijimana Innocent nawe ni umuturage twasanze aho nubwo ashima iyi gahunda yabashyiriweho , arasaba ubuyobozi ko bwababa hafi kugira ngo ayo masambu yabo asabyazwe umusaruro nkuko bikwiye yagize ati:” ubuyobozi ibyo badukoreye ni byiza ariko ndasaba ko ubuyobozi bukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa byiyi gahunda , bakamenya ko iyi mirima itagomba kurazwa ikabyazwa umusaruro
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu bwana Mushindaji Fred ubwo yaganiraga na radio izuba yadutangarije ko iyo gahunda yashyiriweho abaturage kugira ngo hongerwe umusaruro , ikindi kandi ngo ni mu rwego byo kwirida Ibiza birimo kugaragara muri ino minsi bafata ubutaka banarwanya isuri itwara ubutaka bahingaho umusaruro nuboneke.ubuyobozi bwasabye abaturage kutantangira kandi abatekinicien basabye kutagira umuturage bahohotera icyi gikorwa cyo gukora amatelasi yindinganire kizakorerwa ku buso bwa ha 350 . ni muri gahunda yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka muri gahunda yo guhinga igihingwa kimwe cy'ibigori.
Hakizayezu David / Izuba Radio
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Recent comments