Add new comment
Kugira umurimo ukora niyo ntambwe ya mbere ku rubyiruko

Bamwe mu rubyiruko rukora imyuga itandukanye irimo ubukanishi,kudoda no kubaza, batangarije Radio Izuba icyo iyi myuga ibafasha mu buzima bwabo bwa burimunsi aho bagaragaza ko bibaha icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza. Uru rubyiruko kandi rukaba rutangaza ko na bagenzi babo batagira icyo bakora bakwiye kwigirira icyizere bashaka icyabateza imbere mu kwihangira imirimo birinda ingesombi zirimo uburaya ,ubujura, gukoresha ibiyobya bwenge ndetse nizindi ngeso mbi zababuza amahirwe yabo. Uru rubyiruko rukaba rusaba kandi bagenzi barwo kutagira umurimo basuzugura uko waba uri kose.
Umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu karere ka Ngoma bwana Rutagengwa Bosco akaba yatangarije Radio Izuba ko hategurwa amahugurwa kurubyiruko mu kwigishwa uko bakwihangira umushinga uzabateza imbere,uyu muyobozi kandi akaba asaba uru rubyiruko kwirinda ibyababuza amahirwe bagakora ibibahesha agaciro.
Habanabakize Jean Chrisostome / Radio Izuba
This website has been produced with the assistance of the European Union. The contents of this publication can in no way be taken to reflect the views of the European Union. 
Recent comments