Jump to Navigation

Add new comment

admin's picture

Radio Izuba mu Ikoranabuhanga rishya muri Makerere University

Mu mujyi wa Kampala ho mu gihugu cya Uganda mukigo cya Makerere university muri Department ya Agricultural Innovation Systems Brokerage Association hatangijwe amasomo ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga rishya ryo kohereza za SMS ku matelephone ngendanwa (Mobile phone)

Aya masomo ateraniyemo abahagarariye amashami y’ikoranabuhanga ku bigo bakoraho byo mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika ndetse n’ahandi ku isi.  Iri koranabuhanga rishya rigiye gufasha ama Radio cyane cyane ay’abaturage yigenga (Community Radio)  mu gutanga amakuru hakoreshejwe ubu buryo aho uzaba yaramaze kwiyandikisha azajya abona ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru aba yatambutse ku nyakiramajwi zabo cg ubutumwa bugufi bumumenyesha ko hari icyo Radio yahisemo kumva hari icyo imuteganirije. Si ibyo gusa kandi iri koranabuhanga rishya rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira ubutumwa bugufi buturutse kubakurikiye Radio nyuma yo kumva ibiganiro cg amakuru kubizaba bimaze gutambuka ku nyakiramajwi zabo. Twabibutsa ko Radio Izuba yo mu Rwanda  ariyo yabashije kwitabira aya masomo. Hakaba hateganijwe ko azamara iminsi itanu.

Vedaste ufitabe / Izuba Radio  Kampala - Uganda

 

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.


Main menu 2

by Dr. Radut